sangiza abandi

U Rwanda ruri kumurika Ikawa, Urusenda n’Ubukerarugendo mu Bushinwa

sangiza abandi

U Rwanda ni rumwe mu bihugu bya Afurika byitabiriye imurikagurisha rya kane ry’Ubukungu n’Ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa (China-Africa Economic and Trade Expo), riri kubera mu mujyi wa Changsha, mu Ntara ya Hunan.

Iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa kane, tariki ya 12 Kamena 2025, rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubushinwa na Afurika: Twese hamwe mu rugendo rwo kugera ku iterambere”, rikaba ryitabiriwe n’abantu barenga 30,000 baturutse mu bihugu 53 bya Afurika, imiryango mpuzamahanga 11, ndetse n’ibigo birenga 4,700 by’abacuruzi n’ibigo by’imari byo mu Bushinwa no muri Afurika.

rigamije igamije guhuza abayobozi n’abashoramari ba Afurika ndetse n’Ubushinwa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi.

Muri iri murikagurisha u Rwanda ruri kwerekana ibicuruzwa byarwo birimo ’Ikawa y’umwimerere, urusenda ruzwiho ubuziranenge, ndetse n’ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Ibi bigaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza kongera amasoko mpuzamahanga y’ibyo rukora, cyane cyane isoko ryo mu Bushinwa.

Iri murikagurisha ritanga amahirwe ku bihugu bya Afurika, mu kumurika ibyo bakora no guhuza abayobozi n’abashoramari ba Afurika ndetse nab’Ubushinwa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi.

Ku Rwanda kwitabira iri murikagurisha bizafasha mu gukurura abashoramari bashya, kongera umubare w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, no gushimangira isura y’u Rwanda nk’ahantu hizewe ho gushora imari.

Iri murikagurisha ribaye rikurikira inama yabaye ku wa gatatu yahuje Abaminisitiri b’ibihugu bya Afurika barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe, aho biga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu Nama y’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC) yabaye muri Nzeri 2024, yari yahuriyemo abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame icyo gihe yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na China mu nzego nshya n’izikomeje, kugira ngo ubufatanye bwabo bukomeze gutanga inyungu ku mpande zombi.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping. yavuze ko ubufatanye hagati y’u Bushinwa n’Afurika bugomba kuzamurwa bukaba “ubufatanye buhoraho”, ndetse ashyigikira imikoranire ikomeje gutera imbere hagati y’u Bushinwa n’uyu mugabane

Custom comment form

Amakuru Aheruka