Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko u Rwanda rwafunze imiryango ya Ambasade yarwo mu Bubiligi, ndetse serivisi zahatangirwaga zizakomeza gutangirwa kuri Ambasade y’u Rwanda i La Haye mu Buholandi.
Ni mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, nyuma y’iminsi mike u Rwanda ruhagaritse umubano n’u Bubiligi.
Muri iri tangazo, iyi Minisiteri yashimangiye ko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yafunze imiryango burundu, itazongera gukorera ku butaka bw’u Bubiligi.
Yatangaje ko serivisi zatangirwaga kuri Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Bruxelles zizakomeza gutangirwa kuri Ambasade y’u Rwanda i La Haye mu Buholandi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko guhagarika umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi bitazagira ingaruka ku baturage b’u Bubiligi bari mu Rwanda cyangwa bifuza kurusura.
Yanashimangiye ko abaturage b’u Bubiligi bazakomeza guhabwa Viza bageze ku butaka bw’u Rwanda mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko byari bisanzwe bigenda.