U Rwanda binyuze muri Polisi y’Igihugu, rwahawe kuyobora Komite Mpuzabikorwa Ihoraho y’Umuryango w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).
Mu nama ya EAPCCO iteraniye i Kigali kuri uyu wa Gatatu, ni ho habereye ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi ucyuye igihe, Col Aimable Mutagatifu wo muri Polisi y’u Burundi na Jean Marie Twagirayezu wo muri Polisi y’u Rwanda, wamusimbuye.
Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu kurwanya icuruzwa ry’abantu no kwambuka imipaka mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ubwo yayifunguraga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yasabye abayitabiriye guharanira kuba abafatanyabikorwa beza mu gukuraho imbogamizi zose zigaragara mu guhererekanya amakuru hagamijwe gushakisha no guhashya amatsinda y’abanyabyaha mu Karere.
Inama ya EAPCCO ifite Insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’iby’inzaduka”.
Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga.
Ibihugu 14bbigize uyu Muryango ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.
EAPCCO yashyizweho mu gushyigikira, gushimangira no kwagura ubufatanye hashyirwaho ingamba zihuriweho zo gukurikirana ibikorwa bigize ibyaha ndengamipaka n’ibindi bifitanye isano na byo mu Karere.

