U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga y’Abagenzuzi bwite mu Bigo byo muri Afurika, iri kwigirwamo uburyo ibigo bya Leta n’iby’abikorera ku mugabane wa Afurika bigenda bikura, ndetse n’uburyo bw’imicungire inoze y’imari igomba kugendana n’izo mpinduka.
Iyi nama iteganyijwe kumara iminsi itanu, kuva kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Gicurasi kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2025. Iyi nama yitabiriwe n’abagenzuzi b’imari bo mu bigo bya Leta n’iby’abikorera bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo cy’Abagenzuzi bwite mu by’Imari mu Rwanda, Fred Twagirayezu, ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire n’abandi Abayobozi batandukanye bo mu bigo bwite byo muri Afurika, aho baganiriye ku buryo bwo kunoza imicungire y’imari mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.
Inama y’uyu mwaka igamije gusuzuma uburyo ibigo bya Leta n’iby’abikorera ku mugabane wa Afurika bigenda bikura, ndetse n’uko imicungire inoze y’imari igomba kugendana n’izo mpinduka. Abayobozi bagaragaje ko ari ngombwa gukomeza kunoza uburyo bwo kugenzura imikoreshereze y’imari, kugira ngo habeho imiyoborere myiza n’iterambere rirambye.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo cy’Abagenzuzi bwite mu by’Imari mu Rwanda, Fred Twagirayezu, yavuze ko uko ibigo bya Leta n’iby’abikorera ku mugabane wa Afurika bigenda bikura, bigomba kugendana n’imicungire inoze y’imari.
Yashimangiye ko abagenzuzi bwite bafite uruhare rukomeye mu gutanga amakuru yizewe ku micungire y’imari, bityo bakaba bagomba gukomeza kunoza imikorere yabo no gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yagaragaje ko urwego rw’ubugenzuzi bwite bw’imari rumaze kugira uruhare rukomeye mu bugenzuzi bw’imari mu bigo bya Leta, ahanini bishingiye ku mikoranire y’ababarizwa muri uru rwego ndetse n’ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwiza bwo kugenzura imikoreshereze y’imari, kandi ko rwiteguye gukomeza gufatanya n’ibindi bihugu mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu rwego rw’imicungire y’imari.
Mu minsi itanu iyi nama izamara, hateganyijwe ibiganiro bitandukanye bizibanda ku ngingo zirimo uruhare rw’abagenzuzi bwite mu guteza imbere imiyoborere myiza, uko ibigo bya Leta n’iby’abikorera bishobora gukorana neza mu kugenzura imikoreshereze y’imari n’inzira zo kunoza imicungire y’imari mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.