sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye inkura 70 z’umweru zavanwe muri Afurika y’Epfo

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye inkura 70 z’umweru ziturutse muri Afurika y’Epfo, zije zisanga izindi 41 zisanzwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zakomotse kuri 30 zageze mu Rwanda mu 2021, nabwo zivuye muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.

Izi nkura zirimo 28 z’ingabo zazanywe mu Rwanda mu byiciro bibiri byabaye mu gihe cy’iminsi itatu, bikaba byaratwaye agera kuri miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika.

Zagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, hakoreshejwe indege ya Boeing 747. Nyuma yaho, zahise zijyanwa muri Pariki y’Igihugu ya Akagera. Buri nkura mu zahawe u Rwanda ipima toni zisaga 3.5.

Ni igikorwa cy’ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’Umuryango African Parks, cyatewe inkunga n’Ikigega cya Howard G. Buffett. Kigaragaza umuhate w’u Rwanda wo kwinjira mu bihugu bifite ijambo rikomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko inyamaswa ziri mu kaga.

Ubu Pariki y’Akagera irimo inkura hafi 140, zirimo iz’umweru n’izirabura. Inkura zera zageze bwa mbere mu Rwanda mu 2021, mu gihe izirabura zari zagaruwe mu 2017 nyuma y’imyaka myinshi zarazimye.

Kugeza ubu, Afurika y’Epfo ni yo ifite inkura z’umweru nyinshi ku Isi, ariko n’ubwo ari uko bimeze, umubare wazo ukomeje kugabanuka kubera ko zihigwa hagamijwe gucuruza amahembe yazo. Kugeza ubu, muri Afurika y’Amajyepfo habarurwa inkura zera zisaga 17,000.

Nk’uko byatangajwe na RDB na African Parks, iyi gahunda igamije gusaranganya inkura mu bice bitandukanye bya Afurika, hagamijwe kurinda izo nyamaswa kuzimira burundu no kongera ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.

Iki gikorwa kibaye mu gihe Isi yibuka Umunsi Mpuzamahanga w’Inyamaswa Zikendera (Endangered Species Day), ukangurira buri gihugu kugira uruhare mu kurengera ibinyabuzima biri mu kaga.

Inkura imwe ipima toni hafi 3.5
Kugeza inkura mu Rwanda byatwaye miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika
Kugeza inkura z’umweru mu Rwanda byakozwe na RDB ku bufatanye na African Parks
Custom comment form

Amakuru Aheruka