Perezida Paul Kagame yasuye imurikabikorwa ry’inganda zikora ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano no kubungabunga ubwirinzi, rizwi nka ‘ISCA Exhibition’, riri mu bigize Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika izwi nka International Security Conference Africa (ISCA 2025).
Inama ya ISCA iri kubera i Kigali, guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, yitabiriwe n’abasaga 600 baturutse mu bihugu 70 byo hirya no hino ku Isi.
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye kwifatira ibyemezo by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere, avuga ko ibihugu bigize uyu Mugabane bikwiye kwikorera inshingano z’umutekano, hubakiye ku bufatanye bwa Afurika nk’umugabane.
Yagize ati “Inshingano zacu nk’abayobozi ni ugushyiraho uburyo butuma abantu bashobora kubaho uburenganzira bwabo bwubahirizwa ndetse bakagira icyizere ko ahazaza habo hatekanye.”
Umukuru w’Igihugu yanasuye imurikabikorwa rigamije kwerekana urwego ibihugu bya Afurika bigezeho mu kubaka ubushobozi bw’ibikoresho mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi, ryateguwe hagamijwe kwerekana ubushobozi bw’Umugabane wa Afurika mu bijyanye n’igisirikare no kwishakamo ibisubizo byo kwicungira umutekano.
Mu bigo byamuritse ubushobozi bwabyo mu Imurikabikorwa ryabereye muri ISCA harimo n’Uruganda rukora Intwaro mu Rwanda rwiswe ‘Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation’ (REMCO). Uru ruganda rwashinzwe mu 2018, rukora imashini n’ibikoresho bitandukanye birimo ibya gisirikare byifashishwa n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Israel.
REMCO iherereye mu cyanya cy’inganda cya Kigali mu Karere ka Gasabo. Uru ruganda rukora imbunda nto ‘Pistol’ n’inini zirimo ARAD5/300BKL zishobora kurasa mu ntera ya metero 500 n’izindi nka za ACE SNIPER, ARAD SNIPER zishobora kurasa mu ntera ya metero 800.
Uruganda rwa REMCO rukora ku bufatanye n’urukora intwaro muri Israel IWI, aho byinshi mu bikoresho byifashishwa mu guteranya izi mbunda bikorerwa mu Rwanda uretse bimwe birimo nk’amasasu, ububiko bwayo na lens bitumizwa hanze y’igihugu.
REMCO ni kimwe mu bigo bikoresha ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe gukora ibikoresho bya gisirikare bihendutse ugereranyije n’ibitumizwa hanze. Iki kigo gishimangira ko umutekano urambye w’igihugu n’iterambere byihuse bitagerwaho hatabayeho kwihangira ibisubizo.
Ibindi bikoresho bya gisirikare byamurikiwe mu imurikabikorwa ryabereye mu Nama ya ISCA byakorewe mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Israel, Misiri, Kenya, Uganda, u Bufaransa, Pologne, u Burusiya na Slovakia.





