sangiza abandi

U Rwanda rwanenze ishingiro ry’ibirego bya RDC irushinja kuyivogera

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubutabera yagaragaje ko ibirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu Rukiko Nyafurika rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, byongewemo ibirego bya Jenoside bitari bisanzwe mu nyandiko yatanzwe mbere, icyakora ikagaragaza ko bituruka kuri Politiki mbi ikomeje gukwirakwira mu Karere.

Ni ibyagarutsweho n’Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Umunyamategeko, Michael Butera, mu kiganiro yagiranye na RBA, ku wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare, nyuma yo kumva ibyo RDC irega u Rwanda mu Rukiko Nyafurika rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu rukorera i Arusha muri Tanzania.

Butera yagaragaje ko ikirego cya RDC cyiyongereyemo ibirego bitari biri mu nyandiko yatanzwe, aho ishinja u Rwanda ko ruri gukora igisa na Jenoside y’Abahutu n’Abahunde mu Burasirazuba bwa RDC, ibi avuga ko u Rwanda rwatunguwe no kubyumva, ariko rukaba rutanabyireguyeho kuko bitagendanye n’ibiri mu nyandiko.

Ati “Usibye ko ari no gutandukira kurekure cyane kuzanamo Jenoside ikorerwa Abahutu cyangwa Abahunde, ibyo ntabwo urukiko rwabyumvaga ariko natwe ntitwabyireguyeho kuko ntabwo ari byo twaregwaga ndetse nta n’aho bihuriye n’ibirego twaje twitaba.”

Yagaragaje ko nubwo ntacyo u Rwanda rwabivuzeho ariko kuba RDC ifata ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba ikabihuza na Jenoside ikorerwa abantu runaka, ari ikimenyetso cya Politiki mbi.

Ati “Ni politiki mbi ikomeje kujya mu Karere, ni politiki ikomeje kugenda ivugwa hose, cyane cyane ko basa n’aho babikomora ko igihugu kiregwa cyagize ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigasa nk’aho bagaragarizaga urukiko ko ari nko kwihorera cyangwa se ko bari mu kuri. Ariko ibyo byose ntaho bihuriye cyane ko byajemo politiki kurusha amategeko.”

U Rwanda rwasabye Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu kwemeza ko ikirego cya RDC kirushinja kuvogera ubusugire bw’iki gihugu no guhungabanya uburenganzira bwa muntu kwemeza ko nta shingiro gifite.

Butera yavuze ko ubwo busabe bugendana no kuba ikirego kitari mu bubasha bwo kuburanishwa n’uru rukiko.

Ati “Uru rukiko rufite ubushobozi ruhabwa n’amategeko arushyiraho kandi muri ubwo bubasha ni uko bagomba kureba ibirego bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ntabwo ari byo RDC irimo irega. Leta ya Congo iravuga ibyaha birimo gukoresha imbaraga (igisirikare) bitemewe, irimo irarega ibyaha by’intambara, ntabwo ibyaha irega bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.”

Yakomeje agaragaza ko ibirego bya RDC bishingiye cyane ku makuru ava mu bitangazamakuru n’imbwirwaruhame zitangwa na bamwe mu bayobozi bayo, ariko ziterekana ibimenyetso bifatika.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, uhagarariye u Rwanda muri uru rubanza, yagaragarije urukiko ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda n’andi mategeko biteganya uburyo abakorewe ibyaha bigendanye n’uburenganzira bwa muntu babirega mu nkiko z’imbere mu gihugu haba ku Banyarwanda n’abanyamahanga, ariko ko ibyo RDC itigeze ibikora.

U Rwanda ni igihugu cyubakiye ku mateka yakiranze mu myaka irenga 30 ishize, ndetse icyo gihe cyose ntirwahwemye kwamagana ingengabitekerezo iyo ari yo yose ishobora kugeza kuri jenoside ndetse rukagaragaza ko ari yo n’amagambo y’urwango biri gukoreshwa mu Burasirazubwa bwa DRC mu kurwanya ubwoko bw’Abatutsi.

Urukiko Nyafurika rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu rufite iminsi 90 yo gusuzuma niba ikirego cya RDC gifite ishingiro ndetse niba rufite ububasha bwo kukiburanisha kugira ngo rutangaze umwanzuro.

Custom comment form