Leta y’u Rwanda yashoye miliyoni 100$, akabakaba miliyari 140 Frw, mu mishinga ibiri irimo uzasiga hanogejwe ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko muri iyi mishinga, hazagurwa ibice by’ingenzi by’imihanda no kuvugurura amasangano y’imihanda arimo kwa Chez Lando, Gishushu na Kicukiro-Sonatubes.
Muri uyu mushingwa wiswe KUTI wagaragajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, RTDA ivuga ko uzakemura ibibazo by’ubucucike bukabije bw’imodoka mu Mujyi wa Kigali, bituma habamo gutinda mu nzira kw’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange n’iz’abantu ku giti cyabo zihurirana n’imodoka z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa.
Hanatangijwe kandi umushinga wo kubaka imihanda migari mu mushinga w’iterambere uhuriweho n’u Rwanda n’u Burundi wiswe BRIDEP.
Intego ya BRIDEP ni uguteza imbere ubufatanye bw’Akarere mu korohereza abambuka imipaka, ibikorwa by’ubucuruzi, no guteza imbere ibindi bikorwa bitandukanye.



