Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’isosiyete y’Abashinwa yitwa Cotti Coffee, imaze gutera imbere mu ishoramari mu ikawa, hagamijwe guteza imbere umusaruro w’ikawa y’u Rwanda no kuyigeza ku isoko ry’u Bushinwa.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kamena, asinywa na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe n’umuyobozi wungirije w’iki kigo, Zheng Weijie.
Mu butumwa MINAGRI yanyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko iyi sosiyeti ya MoU igamije gushyiraho ubufatanye bw’igihe kirekire bwo kongera umusaruro w’ikawa no kurushaho kuyihingisha ubuhanga, bityo ikawa y’u Rwanda ikabona isoko rinini ry’Abashinwa.
Iri soko ryatangiye gutekerezwa mu Ugushyingo 2024, ubwo ikawa n’ubuki bw’icyatsi (organic honey) by’u Rwanda byamurikirwaga ku nshuro ya karindwi mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibitumizwa mu Bushinwa (CIIE) ryabereye i Shanghai.
Ubushinwa ni isoko rikomeye ry’ikawa ku isi, haba mu kuyikoresha no kuyitanga ku masoko mpuzamahanga. Nubwo umusaruro w’ikawa mu Bushinwa utari munini, ni igihugu kinini cyinjiza n’icyohereza ikawa hanze.
Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe imisoro n’ikoreshwa ry’ibicuruzwa (General Administration of Customs of China). kigaragaza ko mu mwaka wa 2023, Ubushinwa bwatumije ikawa iva muri Afurika ifite agaciro ka miliyoni 165.1 z’amadolari ya Amerika.
Uretse ibyo, ubucuruzi bw’ikawa mu Bushinwa buri gutera imbere cyane, cyane cyane mu Ntara ya Yunnan iri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu. Raporo zigaragaza ko iyo ntara yohereje hanze toni 32,500 z’ikawa mu mwaka wa 2024, bikaba byaragize ubwiyongere bwa 358% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Aya masezerano hagati y’u Rwanda na Cotti Coffee ateganyijweho kugira uruhare runini mu guteza imbere inganda z’aho ikawa itunganyirizwa, kongera agaciro kayo, no guha abahinzi b’ikawa isoko rinini kandi rirambye.


