Ingabo ziri mu butumwa bwa SADC zatangiye kuva mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zinyuze mu Rwanda zisubira mu bihugu byazo.
Izi ngabo, zaturutse muri Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo, zatangiye kuva mu bice bya Goma na Sake mu kwezi kwa Mata, ariko ubwo icyiciro cya mbere kikaba cyari kigizwe no gucyura ibikoresho, aho byavanywe mu mujyi wa Goma bikomezanywa muri Tanzania binyuze inzira yo mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro hari hatambukijwe ingabo nazo zavuye muri RDC zinyura ku mupaka munini uhuza iki gihugu n’u Rwanda zikaba ziri bukomereze muri Tanzania aho zizava zerekeza mu bihugu byazo.
Ubuyobozi bwa SADC bwatangaje ko iki gikorwa cyo gucyura ingabo kiri gukorwa mu buryo bwiza Kandi habungwabungwa umutekano w’abasirikare n’ibikoresho bya Gisirikare.
Ingabo za SADC zari mu bufatanye n’ingabo za leta ya Congo mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23, imaze amezi menshi yigaruriye ibice bya Goma na Bukavu muri Kivu zombi.
Uku gutaha kwa SADC byakurikiye amasezerano yasinywe ku itariki ya 28 Werurwe hagati ya SADC na AFC/M23, yemera izi ngabo kuva mu Burasirazuba bwa Congo zitwaye intwaro n’ibikoresho byazo.
Muri Mata, guverinoma ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 batangaje ko bemeranyije guhagarika imirwano no gukomeza inzira y’amahoro binyuze mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar, byahuje Umukuru w’igihugu w’u Rwanda n’uwa RDC.
