sangiza abandi

U Rwanda rwazamutse imyanya 6 mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi

sangiza abandi

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 n’amanota 57% mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi mu 2024, ibi Leta y’u Rwanda isobanura ko ari umusaruro wa politiki yo kurwanya ruswa yashyizweho mu 2022.

Ubushakashatsi Ngarukamwaka ku miterere ya ruswa ku rwego rw’Isi, CPI, bukorwa n’ikigo Transparency International bwashyishye u Rwanda ku mwanya wa 43 n’amanota 57 mu kurwanya ruswa n’akarengane mu 2024, rukaba rwazamutseho imyanya itandatu n’amanota 4% ugereranyije na 2023.

Ibyafashije u Rwanda kugera ku mwanya wa 43 n’amanota 57% mu kurwanya ruswa n’akarengane harimo serivisi zirimo uburezi budaheza, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zitandukanye, kubahiriza amategeko, no kuvana abaturage mu bukene.

Urwego rwa Polisi y’ihugu, urw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ruvuga ko hafashwe ingamba mu kurwanya aho ibyaha bya ruswa byaturuka, birimo nko kuba Polisi yo ku muhanda isigaye ikoresha kamera ‘Body on cameras’ ku buryo ibyo umupolisi akora n’ibyo avuga byose bikurikiranwa.

Umuvunyi mukuru Nirere Madalaine asobanura ko kuba u Rwanda rwarazamutseho rukagera ku mwanya wa 43 n’amanota 57% ruvuye ku mwanya wa 49 n’amanota 53% rwariho mu 2023, ari umusaruro wa politiki yo ku rwanya ruswa u Rwanda rwimakaje.

Ati ” Politiki yo kurwanya ruswa ni iya 2022, ifite ibyo iteganyamo cyane cyane gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, hari ukwigisha abaturage, hari ukunoza imitangire ya serivisi n’ibindi. Nka Minisiteri y’Ubutabera muri politiki yo kurwanya ruswa yasabwaga kwihutisha kugaruza umutungo ukomoka ku byaha, harimo n’ibya ruswa, hakaba no gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa no guhana.”

Umuvunyi Mukuru kandi ashimangira itegeko ryo kurinda uwatanze amakuru ku byaha bya ruswa, aho agaragaza ko hari ibihano bikomeye birimo igifungo n’izahabu ya miliyoni eshatu bihanishwa ugiriye nabi uwatanze amakuru yahari ruswa.

Umuyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Marie Immacuelle asaba ko inzego zikigaragaraho ruswa mu Rwanda zikwiye guhabwa umwihariko, ndetse ko aho ikigaragara hose haba hakwiye kubamo impinduka haba mu bayobozi cyangwa mu bakozi, kuko icyizere kiba cyamaze gutakara mu baturage bahabwa serivisi.

Custom comment form