Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abaturage b’u Budage nyuma y’urupfu rw’uwabaye Perezida w’iki gihugu, Horst Köhler, witabye Imana ku myaka 81, tariki ya 1 Gashyantare 2025, aguye mu Murwa Mukuru wa Berlin.
Ibaruwa y’u Rwanda yihanganisha u Budage yanditswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, igezwa kuri Ambasade y’u Budage mu Rwanda.
Mu butumwa bukubiye muri iyi baruwa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko izirikana uruhare rwa Horst Köhler mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Budage, iboneraho kwihanganisha umuryango asize n’abaturage b’icyo gihugu muri rusange.
Ubutumwa bugira buti “Ni mu kababaro gakomeye, Guverinoma y’u Rwanda yamenye urupfu rwa Horst Köhler, wabaye Perezida wa Repubulika y’u Budage.”
Muri yo baruwa u Rwanda rwakomeje rusobanura Köhler nk’uwagize uruhare mu mubano w’u Budage na Afurika, by’umwihariko u Rwanda ndetse azahora yibukwa.
Horst Köhler yabaye Perezida w’u Budage kuva mu 2004 kugeza mu 2010, ndetse yamenyekanye cyane nk’umunyapolitiki wagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika no kuyigeza ku bufatanye mpuzamahanga.
Uyu munyapolitiki kandi yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), nyuma aza kuba Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sahara y’Iburengerazuba.
Horst Köhler ari mu bayobozi bifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30, wabereye muri BK Arena muri Mata 2024.
