Abayobozi mu nzego zitandukanye z’u Rwanda n’abahagarariye Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye, EASF, bari kurebera hamwe uburyo bwo kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, umutekano no gukumira ibiza.
Abayobozi ku mpande zombi bahuriye mu nama y’iminsi itatu iri kubera mu mujyi wa Kigali, yatangiye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Mata 2025.
Ni inama igamije kurebera hamwe uko hakongerwa ubufatanye mu kongera ingamba zo guhora biteguye guhangana no gukumira ibibazo bibangamiye umutekano, ubuzima, ibyorezo n’ibiza.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yerekanye akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bigize EASF, mu kugera ku mahoro arambye no kwitegura guhangana n’imbogamizi zigenda zivuka zirimo ibyorezo n’ibiza.
Yakomeje kandi asaba abitabiriye aya mahugurwa gukorera hamwe mu gusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu guhangana n’ibibazo, hategurwa ibisubizo mbere y’uko bikomera.
Brig Gen Domitien Kabisa, ukuriye ishami rishinzwe ibikorwa by’amahoro muri EASF, yashimangiye ko ibihugu bigize uyu muryango bihura n’ibibazo bifitanye isano birimo amakimbirane, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi, bityo hakenewe ubufatanye bw’impande zose mu guhangana nabyo.
EASF ifite inshingano zo guharanira amahoro n’umutekano mu Karere k’Uburasirazuba, igizwe n’igisirikare, abapolisi n’abasivile bakorera hamwe mu guhanga n’ibibazo by’umutekano, ndetse bahora biteguye gutabara aho biri ngombwa.
EASF ifite abanyamuryango mu bihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Comoros, Djibouti, Etiyopiya, Kenya, Seychelles, Somaliya, Sudani, na Uganda.

