Ibigo byo mu Rwanda byitabiriye imurikagurishwa mpuzamahanga ry’ubukerarugendo, ribera mu mujyi wa Berlin mu Budage.
Iri murikagurishwa rizwi nka ‘Internationale Tourismusborse Berlin’ rifite insanganyamatsiko igira iti” Ubukerarugendo butuye hano”, ryatangiye ku wa 4-6 Werurwe 2025.
Ni imurikagurishwa rifatwa nk’irikomeye ku Isi, aho uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika barenga ibihumbi bitanu baturutse mu bihugu 190, n’abaryitabiriye bagera ku 100,000 barimo abacuruzi 24,000.
Mu bigo byitabiriye harimo n’ibyo mu Rwanda bikora ubukerarugendo birimo amahoteri, ibigo bifasha ba mukerarugendo n’abayobozi mu bijyanye n’ubukerarugendo bahagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB.
Ni ku nshuro ya 25 u Rwanda rwitabiriye iri murikagurishwa, aho ibigo bikora ubukerarugendo mu Rwanda bihura n’abifuza gusura u Rwanda, bakagaragarizwa umwihariko w’u Rwanda, ibyiza nyaburanga biri mu gihugu n’ibindi bibafasha gusobanukirwa u Rwanda.



