sangiza abandi

Ubutumwa bw’amahanga yifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka31

sangiza abandi

Umuryango w’Abibumbye, za Leta n’ibihugu bitandukanye byifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 7 Mata, mu Rwanda hatangijwe Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka inzirakarengane za Jenoside.

Ku rwego rw’Igihugu, umuhango wo gutangira Icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, uyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uretse mu Rwanda, bimwe mu bihugu by’amahanga n’Umuryango w’Abibumbye byifatanyije n’Abanyarwanda haba mu butumwa cyangwa mu bikorwa, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwibuka ku rwego rwa Loni byabereye ku ishami ryayo riri i Nairobi muri Kenya, byitabirwa n’abakozi batandukanye b’Umuryango w’Abibumbye n’inshuti z’u Rwanda.

Zainabu Bangura uhagarariye Ishami rya Loni muri Kenya yagejeje ku bitabiriye ijambo ry’umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres.

Ubutumwa bwe bugira buti “Muri iyi minsi twugarijwe n’ubutumwa bubiba amacakubiri, aho tubona imvugo nka twebwe cyangwa wowe zibiba amacakubiri mu bantu, ikoranabuhanga riri gukoreshwa nk’intwaro yo gutiza umurindi urwango, amacakubiri no gukwirakwiza ibihuha. Dukwiye kwigira ku mateka y’u Rwanda tugafata ingamba zo gukumira imvugo zibiba urwango, amacakubiri ari na yo abyara ubwicanyi. Duharanire kwimakaza uburenganzira bwa muntu, ababuhungabanyije babiryozwe.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yifatanyije n’u Rwanda kwibuka mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X, bugira buti “U Bufaransa bushyigikiye byimazeyo umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kandi bwiyemeje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka, gushyira imbere ukuri n’ubutabera.”

Abagize Inteko Zishinga Amategeko ku Isi yose n’abandi bitabiriye inama ya 150 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi ‘IPU 150’, yaberaga muri Uzbekistan, na bo bafashe umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igikorwa cyo Kwibuka cyabereye mu nyubako ya Capitol Hill iri i Washington DC, cyitabiriwe n’abanyacyunahiro batandukanye, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Perezida wa Kosovo, Vjosa Osmani Sadriu. na we yageneye ubutumwa Umukuru w’Igihugu muri iki gihe cy’Icyunamo, avuga ko ijambo ‘Ntibizongera ukundi (Never Again)” rikwiye kuba isezerano ryubahirizwa na buri wese, ndetse avuga ko amateka y’u Rwanda yibutsa Isi kuba maso no guhangana n’urwango no kubaka Isi irangwa n’ubutabera no kubaha buri wese.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na wo wifatanyije n’u Rwanda gutangira Icyunamo, mu muhango wabereye i Arusha muri Tanzania.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva, yavuze ko uyu muryango uhagaze wemye ndetse no gushyigikira ibikorwa byo Kwibuka uyu mwaka, ndetse yongeraho ko gukumira Jenoside bigomba kuba inshingano ya buri wese.

Muri Ethiopia, igikorwa cyo Kwibuka cyateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka, cyitabiriwe n’abahagarariye amadini arimo Islam, Kiliziya Gatolika, Orthodox n’andi atandukanye, aho bafashe umwanya wo kuvuga amasengesho mu rwego rwo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Koreya y’Epfo, igikorwa cyo Kwibuka cyabereye i Seoul, cyitabiriwe n’Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda, hafashwe umunota wo kwibuka ndetse bacana urumuri rw’icyizere.

Abarimo Prof. Lee Rae Ha wo mu Ishuri rya UAIT yageneye ubutumwa Abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo ‘Twarabakundaga” ya Munyanshoza Dieudonné, n’abana bagize Korali FEBC-Korea basubiramo indirimbo yubahiriza Igihugu “Rwanda Nziza”.

Hari n’ibindi bihugu byifatanyije n’u Rwanda gutangira Icyumweru cy’Icyunamo birimo u Bwongereza, u Buhinde, Turukiya, Tanzania, Kenya, u Buholandi, Misiri n’imijyi imwe y’u Bubiligi irimo Waluwe-Saint-Pierre.

Custom comment form

Amakuru Aheruka