sangiza abandi

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwigiye hamwe uburyo hakubakwa ibikorwaremezo birwanya ibiza

sangiza abandi

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence yitabiriye inama nyungurabitekerezo ya Guverinoma y’u Rwanda yiga ku kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, ifite insanganyamatsiko igira iti” Kubaka ibikorwaremezo birwanya ibiza mu Rwanda, binyuze mu mikoranire n’abafatanyabikorwa.”

Iyi nama igaruka ku buryo bwo kubaka ubudahangarwa mu kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza yateranye ku wa kane tariki 7 Ugushyingo 2024, yitabiriwa n’abayobozi mu mujyi wa Kigali ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye b’u Rwanda.

Dusabimana Fulgence yagaragaje ingamba umujyi wa Kigali ufite mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza (DRR), zibumbiye mu mishinga mishya y’ibikorwaremezo, ashimangira akamaro ko gutegura igenamigambi, amabwiriza, ndetse n’ubufatanye bw’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ibiza.

Muri iyi nama Dusabimana Fulgence, yagize ati “Mbere yo kwemeza umushinga uwo ari wo wose, hakorwa isuzuma ry’ingaruka kubidukikije kugira ngo hamenyekane ingaruka zishobora guterwa n’uwo mushinga, urugero nk’umwuzure no guhanuka kw’inkangu.

Amabwiriza agenga umujyi wa  Kigali ategeka ko muri politiki yogukoresha ubutaka, hagomba kubakwa ahantu hizeweno gukoresha ibikoresho bishobora guhangana n’ibiza.”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwigiye hamwe uburyo hakubakwa ibikorwaremezo birwanya ibiza
Custom comment form