sangiza abandi

Ubwiyongere bwa moto z’amashanyarazi nta ngaruka buzagira ku muriro ukoreshwa mu gihugu – Minisitiri Dr. Jimmy Gasore

sangiza abandi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko hari ahantu 200 mu gihugu hose, hagiye gushyirwaho ibikorwaremezo byifashishwa n’ibinyabiziga by’amashanyarazi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025, ubwo yaganiraga n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku byerekeranye n’icyemezo cya Guverinoma cyo kudaha ibyangombwa byo gukora kuri moto zidakoresha amashanyarazi nka kimwe mu bisubizo by’ihumana ry’ikirere.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko hari ahantu 200 hatekerejwe hazashyirwaho hacagingirwa ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Ati ‘Turi kuvuga ngo duhere kuri hake h’ibanze ku buryo umuntu azajya ajya mu ntara n’imodoka ye azi aho asanga acagingira.”

Minisitiri Gasore akomeza ashimangira ko ubwiyongere bwa moto zikoresha amashanyarazi butazagira ingaruka ku muriro ukoreshwa n’igihugu kubera ibicagingwa byiyongereye.

Kuva muri Mutarama 2025 u Rwanda rwahagaritse kwandika moto zikoresha lisansi zinjizwa mu Mujyi wa Kigali, hakazajya hemerwa iz’amashanyarazi gusa, mu rwego rwo kugabanya imyuka yangiza ikirere.

Ni icyemezo kireba gusa abagiye kugura moto nshya zo gukoresha mu bucuruzi cyangwa mu mwuga w’ubumotari.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yagize ati “Umumotari usanzwe ari mu kazi, ukoresha moto ya lisansi ntabwo bimureba. Igihinduka ni wa wundi watekereje moto yo gutwara abagenzi, uwo ni we bireba.”

“Umunyarwanda utunze moto adacuruza, iki cyemezo ntikimureba. Ntiwamutegeka kugura moto y’amashanyarazi kuko ashobora kubyuka agashaka kujya mu ntara kandi nta bikorwaremezo bihari.’’
Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko mu Rwanda habaruwe moto z’Amashanyarazi zigera ku bihumbi bitandatu mu gihe izikoresha lisansi zigera ku bihumbi 100.

Custom comment form