sangiza abandi

Uduce 552 two mu Rwanda dushobora kwibasirwa n’ibiza mu itumba rya 2025

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko muri ibi bihe by’imvura u Rwanda rugiye kujyamo ahantu hagera kuri 552 hashobora kuzibasirwa n’ibiza ku buryo bishobora kugira ingaruka ku baturage ibihumbi 100 bahaturiye.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Mata 2025, cyagarukaga ku buryo bwateguwe mu gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza mu bihe by’imvura.

Minisitiri Murasira yagaragaje ko hari ahantu 552 hashobora kuzibasirwa n’ibiza mu bice by’Intara y’Iburengerazuba no mu y’Amajyaruguru.

Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yakoze inyigo zigamije kuyifasha gufata ingamba zitandukanye zo gukumira ibiza zirimo gushishikariza abaturage gutura ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura, gusibura imiferege no kuyica aho itari n’ibindi.

MINEMA ivuga ko yafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, mu gushyiraho uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi bamenyesha abaturage mbere y’igihe, mu gihe byagaragaye ko hari bugwe imvura nyinshi cyangwa umuyaga ukabije kugirango babashe kwirinda.

Muri Gicurasi 2023, u Rwanda rwibasiwe n’ibiza byakomotse ku mvura nyinshi n’umuyaga byateye imyuzure n’inkangu bihitana abagera ku 130, biganjemo abo mu Burengerazuba.

Minisitiri Murasira yavuze ko u Rwanda rwakuye isomo rikomeye ku biza rwahuye na byo mu rwego rwo gufata ingamba zo kubyirinda.

Custom comment form