Saleh Ahishakiye ni Umunyeshuri uri kurangiza amaso ya Food Science and Technology muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo, akaba umuyobozi wa ‘TTT Processing Agency’, uruganda ruto rwibanda ku guhanga udushya dukemura ibibazo by’imirire mibi, gusesagura ibiribwa, no guhanga imirimo mu rubyiruko.
Ibicuruzwa bya Ahishakiye birimo Ibanga FSA Flour, Ibanga Wine, na Ibanga Laundry Detergent, byose bigamije guhindura ibyo abantu benshi badaha agaciro mo ibisubizo bifatika.
Ibanga FSA Flour ni ifu yateguwe ku buryo ikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa cyane, by’umwihariko mu bana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite, Ikorwa hifashishijwe uburo, amasaka, soya, n’ifu y’amagi,ibigori, n’akaroti, byose bitunganyirizwa imbere mu gihugu.
Ikiranga iyi fu ni uko itanga intungamubiri zifasha mu mikurire y’umwana, kandi igatunganywa mu buryo bwirinda gusesagura, kuko ibisigazwa bikoreshwa mu gukora ibiryo by’amatungo.
Mubo ifasha harimo abagore bonsa n’abandi bafite ibibazo by’intungamubiri, kuko irimo protein, iron, calcium, zinc, magnesium, phosphorus, selenium, fibre, antioxidant, vitamin A,B1,B2, B6,B12, folate, D, na E, harimo kandi carbohydrates.
Ibanga Wine ni umuvinyu ukorwa mu nanasi zihinze mu Rwanda. Itunganywa hakoreshejwe uburyo bwa ‘fermentation’ karemano, butuma igira uburyohe n’impumuro yihariye. Uretse ko ari inzoga yihariye ku isoko, ifasha no mu kurwanya gusesagura inanasi, ikanaha abahinzi isoko ry’imbuto zabo.
Ibanga Laundry Detergent, ni isabune ikozwe mu bishishwa by’inanasi, bikungahaye ku ntungamubiri karemano zishobora gukuraho umwanda n’impumuro mbi, ikoreshwa mu koza no kumesa imyenda ndetse ikaba yakoreshwa no ku mubiri.
Ni isabune y’umwimerere ikorwa mu bikoresho by’ibanze by’iwacu (local raw materials), bityo ikagira uruhare mu bukungu bushingiye ku gusubizwamo no kongera gukoreshwa, kandi ikagira ubushobozi bwo gukuraho ibizinga.
Ibikoresho byose bikenerwa mu gukora ibi bicuruzwa bituruka ku bahinzi bo mu Rwanda. Ahishakiye abagurira ku giciro cyiza, bityo bikabaha isoko rihamye. Ndetse ibisigazwa by’ubuhinzi bikoreshwa mu gukora ibyo benshi badaha agaciro, byongera inyungu ku bahinzi.
Abaguzi b’Ibanga Products by’umwihariko abo igenewe ni Imiryango ifite abana bato bashaka indyo yuzuye, Abakunda ibinyobwa karemano, Abashaka ibikoresho by’isuku bibungabunga ibidukikije, Abacuruzi n’amaduka acuruza ibikorerwa mu Rwanda.
Ibicuruzwa by’Ibanga Products biboneka mu isoko ryo mu Karere ka Musanze na Nyabihu no mu yandi maduka yigenga.
Ku rundi ruhande ariko, Ahishakiye avuga ko bagihura n’imbogamizi zirimo, kubura ibikoresho bigezweho byo gutunganya ibicuruzwa, kumenyekanisha ibicuruzwa nk’isabune, guhatana kujya ku isoko ririmo n’ibindi go bisanzwe bizwi, ubushobozi n’ibindi.
Mu bindi TTT Processing Agency ikora harimo gutanga amahugurwa ku bahinzi n’urubyiruko ajyanye n’uko bafata umusaruro neza, uko bawutunganya ngo ube igicuruzwa gifite agaciro ku isoko, imicungire y’ubucuruzi no gukora ibiribwa mu buryo burambye, batanga ubumenyi bujyanye n’indyo yuzuye, gutunganya ibiribwa n’ibindi.
Iki kigo kandi gitanga akazi ku rubyiruko n’abagore mu ruganda no mu gukwirakwiza ibicuruzwa. Ahishakiye akavuga ko icyerekezo afite ari ukwagura mu buryo bufatika no kugera ku masoko mpuzamahanga.
Intego za Ahishakiye ni ukwagura ubushobozi bwo gukora byinshi, kugera ku masoko yo mu mahanga, no kugira uruhare rufatika mu guhindura ubuzima bw’abaturage, ari gutekereza kandi gutangira gukora ‘Ibanga Spice’, ifunguro ry’ibirungo rikungahaye ku ntungamubiri rituruka ku mboga n’amafi, gutegura no kugurisha umutobe wa Beterave no gukora ifu y’inyanya.

