sangiza abandi

Umudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi witezweho guhindurira ubuzima abahatuye

sangiza abandi

Abaturage ba Mpazi barishimira umudugudu w’icyitegererezo bubakiwe n’umujyi wa Kigali bakuwe mu ma negeka yashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

Mu myaka ine ishize abaturage ba Mpazi mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge bari bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuba mu nzu zishaje kandi ari ahantu hashobora gutwarwa n’umwuzure, ibintu byahyiraga ubuzima bwabo mu kaga. 

Binyuze muri gahunda yo kwimura abantu mu manegeka no kubatuza heza, Umujyi wa Kigali wubakiye abaturage ba Mpazi umudugudu w’icyitegererezo, ndetse uyu mushinga ntago wari ugamije gusa kubaka amazu meza,  ahubwo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Kuva mu mwaka wa 2017, Umujyi wa Kigali watangije umushinga wo kubaka amazu agezweho, akomeye kandi ari ahantu habereye gutura, bityo impinduka mu mibereho y’abaturage itangira kugaragara. Kugeza ubu, imiryango 105 yamaze kwimurirwa mu nzu nshya, mu gihe amazu 688 akiri kubakwa.

Izi nzu zubakiwe abaturage ba Mpazi zifite ubushobozi bwo kwakira imiryango migari,  kuko harimo n’izifite ibyumba bitatu. Ibi bifasha abahatuye kugumana n’imiryango yabo.

Ikindi kandi abatuye Mpazi bafite amahirwe yo gukorera mu gace kabo, kuko hari umwanya wagenwe w’ubucuruzi buciriritse buzafasha abantu kubona akazi no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Umujyi wa Kigali uvuga ko wifuza ko Kigali ibasha kuba umujyi w’icyitegererezo, ndetse uyu mushinga wa Mpazi ufatwa nk’intambwe ikomeye mu kugera kuri icyo cyerekezo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka