sangiza abandi

Umuhanda ugeze ku musozo, abakinnyi bahawe ibikoresho bishya – Tour du Rwanda yahumuye

sangiza abandi

Mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’, rimaze kuba ubukombe mu guhuza abakinnyi bakomeye mw’isiganwa ry’amagare ritangire, ibikorwa by’imyiteguro hirya no hino mu bice bitandukanye birarimbanyije.

Tour du Rwanda ya 2025, izatangira tariki ya 23 Gashyantare kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025, ikaba izabera mu duce tuzenguruka intara enye zigize u Rwanda n’umujyi wa Kigali, aho bazaba basiganwa ku ntera y’ibilometero 817.

Abasiganwa mu magare bazakina uduce turindwi, umunsi wa mbere uzakinirwa muri Stade Amahoro, aho umukinnyi azaba asiganwa n’ibihe ku giti cye (ibilometero bine), hakurikireho Rukomo – Kayonza y’ibilometero 158, ari nako gace karekare, Kigali – Musanze (ibilometero 121), Musanze – Rubavu (ibilometero 102), Rubavu – Karongi (ibilometero 97), Rusizi – Huye (ibilometero 143), Nyanza – Canal Olympia (ibilometero 114), na KCC-KCC (ibilometero 73).

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura Tour du Rwanda, imihanda imwe yarubatswe aho kuri ubu imirimo yo kubaka umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro ureshya n’ibilometero 67.34, uhuza Intara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, ugeze ku kigero cya 97%.

Uyu muhanda biteganyijwe ko uzifashishwa mu gace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, kazaba tariki ya 1 Werurwe, kava mu karere ka Nyanza kagera kuri Canal Olympia mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, k’ibilometero 114.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atatu yo mu Rwanda ariyo May stars, Team Rwanda, na Java-Inovo Tec, n’andi azaba aturutse mu bihugu by’amahanga birimo Israel, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Team Rwanda, iri mu zikunze kwitwara neza, yamaze kugurirwa amagare mashya nyuma y’uko abakinnyi bagaragaje ko amagare bakoreshaga atari ku rwego rwabafasha kurushanwa n’abandi.

Amagare Team Rwanda yaguriwe yamaze kugera mu Rwanda, akaba ari mu bwoko bwa ‘Connandole SuperSix Evo 2 Carbon Sonic’, aho azaba asimbuye aya Ridley bari basanzwe bakinisha.

ku rundi ruhande, Tour du Rwanda iherutse gutangaza ko umutekano w’abakinnyi n’abafana mu gihe cya cy’amarushanwa wizewe, ndetse ko hashyizweho ingamba z’ubwirinzi by’umwihariko mu bice by’Uburengerazuba, mu karere ka Rubavu n’ahandi hahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga, ndetse n’incuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1, izitabirwa n’abakinnyi 80 bo mu makipe 16.

Custom comment form

Amakuru Aheruka