Umuhanzikazi Uwase Bukuru Christine uzwi ku mazina ya ‘ Boukuru’ azahagararira u Rwanda mu iserukiramuco rya ‘Sauti za Busara’ ribera Zanzibar buri Gashyantare.
Kugeza ubu Boukuru ni we muhanzi wenyine ukomoka mu Rwanda uzitabira iri serukiramuco rizaba ryitabiriwe n’abandi bahanzi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.
Uyu muhanzikazi uri mu bafite impano itangaje aherutse gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Gikundiro’ mu gitaramo yakoze tariki ya 6 Nzeri 2024, muri Norrsken House Kigali.
Boukuru yatangiye kuririmba mu 2018, ubwo yabonaga amahirwe yo kwitabira ArtRwanda – Ubuhanzi, byamufashije kuzamura impano ye.
Iserukiramuco rya Sauti za Busara rigiye kuba ku nshuro ya 21 rizabera Zanzibar kuva tariki ya 14-16 Gashyantare, rikaba rigamije kuzamura impano z’abaririmbyi n’ibikorwa bigendanye n’umuziki.