Umujyi wa Kigali washyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwakira inama zikomeye z’imiryango mpuzamahanga.
Ni ibyagaragajwe na raporo ya 2024 Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe gutegura Inama zikomeye (ICCA), aho bagaragaza ko Umujyi wa Kigali n’u Rwanda muri rusange hamaze kuba igicumbi cyo kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.
Kuba u Rwanda rwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga bituruka kuri gahunda yo gutanga viza ku bashyitsi bakigera mu gihugu, hamwe no kuba sosiyeti itwara abagenzi ya RwandAir ikomeje kwaguka aho kuri ubu ikorera ingendo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane no hanze yawo
Uretse ibyo, Kigali ifite ibikorwaremezo bigezweho birimo Kigali Convention Centre, BK Arena, Amahoro Stadium ndetse na Intare Conference Arena, byose bikaba bikwiranye n’inama n’ibikorwa binini mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwakiriye abasaga 52,000 baje mu nama n’ibikorwa bitandukanye bya MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions), byinjiriza igihugu miliyoni $84.8. Muri bo, abasaga 17,000 bitabiriye inama z’imiryango mpuzamahanga nka FIA Annual General Assembly, ICANN 80 Policy Forum, INGSA Conference, n’Africa Food Systems Forum.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Inama n’Ibikorwa by’Ubucuruzi (Rwanda Convention Bureau – RCB), Janet Karemera yishimiye uyu mwanya u Rwanda rwashyizweho mu kuba ahantu hizewe ho kwakirira ibikorwa mpuzamahanga.
Ati”Turishimira kubona u Rwanda na Kigali bikomeje kwemerwa nk’ahantu h’ingenzi muri Afurika ho kwakirira inama z’imiryango mpuzamahanga. Ibi bisubizo bigaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu rwego rw’inama n’ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse n’icyizere amashyirahamwe mpuzamahanga akomeje kugirira u Rwanda nk’ahantu heza ho gukorera inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.”
Mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga muri uru rwego, uyu mwaka Kigali izakira n’amahugurwa yiswe ICCA Skills Hub, arimo amasomo abiri ariyo Certified International Convention Specialist (CICS) izaba guhera tariki ya 15–17 Nyakanga na Certified International Convention Executive (CICE) izaba kuva tariki ya 14–16 Ukwakira
Aya masomo azayoborwa n’Ishyirahamwe ICCA, agamije kongerera ubumenyi n’amahirwe abakorera mu rwego rwa MICE muri Afurika yose.