sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wihanganishije ababuze ababo kubera inkangu n’inkuba

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rukuta rwawo rwa X wihanganishije imiryango y’abantu batanu bahitanywe n’umukingo waridutse ukagwira inzu mu Murenge wa Gatsata, ndetse n’abakubiswe n’inkuba ikabahitana mu Murenge wa Bumbogo.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 2024, mu mujyi wa Kigali habaye ibiza byatewe n’imvura nyinshi, aho abantu babiri bagwiriwe n’umukingo mu murenge wa Gatsata, abandi batatu bakubitwa n’inkuba mu rugo rumwe rwo mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo.

Abakomeretse bane bari bajyanywe mu bitaro bya CHUK, ubu bamaze kuva mu bitaro. Umujyi wa Kigali uvuga ko ukomeza gukurikiranira hafi ubuzima bw’imiryango y’ababuze ababo.

Umujyi wa Kigali kandi waboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubutumwa bugira buti: “Tuboneyeho kwibutsa abatuye Umujyi wa Kigali kwimuka ahashobora gushyira ubuzima mu kaga nko munsi y’imikingo n’iruhande rwa za ruhurura ziteye inkeke, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kugenda mu mvura nyinshi no kwambuka imigezi yuzuye muri iki gihe cy’imvura.”

Abaturage kandi bakangurirwa gukomeza gukurikira amabwiriza atangwa n’izindi nzego zibifite mu nshingano muri ibi bihe by’imvura y’umuhindo.

© 2021, Cyrile Ndegeya

© 2021, Cyrile Ndegeya

Custom comment form