Umunya-Kenya Laban Kipngetich Korir yegukanye ku nshuro ya kabiri isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon rya 2025, nyuma yo kwegukana irya 2024.
Iri rishanwa ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali, ryitabiriwe n’abasiganwa baturutse hirya no hino ku Isi.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 20, ryegukanywe n’Umunya-Kenya Laban Kipngetich Korir akoresheje 1h05’23” ku ntera y’ibilometero 21.
Mu cyiciro cy’abagore, Umunya-Kenya Teresia Kwamboka Omosa ni we wegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gutsinda Full Marathon, nyuma yo gusoza urugendo rw’ibilometero 42 mu masaha 2h37’12’’.
Mu cyiciro cya Half Marathon (21.097 km), Njoroge Derrick Chege wo muri Kenya ni we wabaye uwa mbere mu bagabo, akoresheje 1h05’23’’, naho umunyarwandakazi Florence Niyonkuru na yegukana umudali wa zahabu mu bagore, nyuma yo gusoza irushanwa mu gihe cy’1h13’57’’.
Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ryabaye mu byiciro bitatu: Full Marathon, Half Marathon, ndetse na Run for Peace y’ibilometero 10, aho babaga basiganwa mu buryo bwo kwishimisha no kwimakaza umuco wa amahoro.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, rikaba rimaze kugezwa ku rwego rwa Global Elite Label Status, urwego ruhanitse mu marushanwa mpuzamahanga yemewe ku Isi.
Abakinnyi 11 ni bo bari baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa, barimo batanu muri Half Marathon y’abagore, bane mu cyiciro kimwe cy’abagabo, ndetse n’abandi babiri bahataniye Full Marathon y’abagabo.