Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, ni bwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yitabye Imana azize uburwayi.
Papa Francis yaguye iwe mu rugo rwa Casa Santa Marta ruri i Vatican.
Biteganyijwe ko hagati ya tariki 6-11 Gicurasi 2025, ari bwo hazatangira imihango yo gutora uzasimbura Papa Francis.
Ubusanzwe muri Kiliziya Gatolika iyo Umushumba Mukuru yitabye Imana, hategerezwa iminsi iri hagati ya 15 na 20, ubundi Abakaridinali basaga 120 bagaterana mu nama ya ‘Conclave’ itora Papa, ibera i Rome.
Iyi nama ibera mu Ngoro ya Vatican ‘Sistene Chapel’, ni yo itorerwamo umushumba mushya, gusa abakaridinali bemererwa gutora ni abari munsi y’imyaka 80.
Abakaridinali bifungirana mu cyumba, buri wese agatora ku rupapuro uwo abona waba Papa, impapuro zigashyirwa mu gasanduku kuri altar, nyuma amajwi yose hamwe akabarwa.
Igikorwa cyo gutora gikorwa inshuro enye, ebyiri mu gitondo n’izindi ebyiri nimugoroba. Kugira ngo Papa atorwe agomba kuba yagize byibura 2/3 by’amajwi yose yatanzwe.
Nyuma ya buri matora impapuro ziratwikwa. Iyo hasohotse umwotsi w’umukara biba bivuze ko Papa ataraboneka, naho iyo hasohotse umwotsi w’umweru biba bivuze ko yabonetse.
Nyuma y’amatora umukaridinali wabonye amajwi abazwa niba yemera kuba Papa, yakwemera agahitamo izina ry’ubushumba ashaka kwitwa, ubundi umuyobozi w’aba- karidinali agatanga itangazo ku Isi yose ati ‘Habemus Papam’ bivuze ati “Dufite Papa’.
Igikurikiraho Papa watowe yiyerekana ku rubaraza rwa Bazilika ya St. Pierre, agatanga umugisha we wa mbere witwa ‘Urbi Et Orbi’.
Antoine Cardinal Kambanda akaba Arkiyepiskopi wa Kigali, ari mu bazitabira uyu muhango wo gutora Papa ndetse ni we Munyarwanda wa mbere uzaba witabiriye aya matora.
Cardinal Kambanda yagizwe umukaridinali na Papa Francis tariki ya 28 Ugushyingo 2020.
