sangiza abandi

Umunyarwandakazi wajyanywe mu Bufaransa mu 1994 ararangisha umuryango we wasigaye mu Rwanda

sangiza abandi

Umunyarwandakazi witwa Jeannine Urambariziki w’imyaka 33, utuye mu Bufaransa, ararangisha umuryango we waba warasigaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munyarwandakazi wagaragaye muri video yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yajyanywe mu Bufaransa mu 1994, ari kumwe n’abandi bana 32 avuga ko harimo batanu bohereje Strasbourg n’abandi bane baje kubona imiryango yabo mu Rwanda.

Urambariziki wasigaye atabonye umuryango avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda tariki ya 29 Ukwakira 2024, akaba ariyo mpamvu arangisha niba ntawe mu muryango waba warasigaye.

Uyu munyarwakazi avuga ko yatabawe n’Inkotanyi zamukuye ku mugongo w’umubyeyi we wari wishwe, ndetse nawe akaba yari yatemwe ku mugongo no ku kibuno.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, Urambariziki arasaba ko yahererekanwa ndetse akaba yizeye ko azamufasha kuba yabona umuryango we.

Custom comment form