sangiza abandi

Umunyarwenya Doctall yageneye ubutumwa Abanyarwanda mu gihe cyo #Kwibuka31

sangiza abandi

Umunyarwenya Doctall Kingsley ufite inkomoko muri Nigeria, yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka31.

Yagize ati “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, tuzirikane ko ari amateka ashaririye ariko ni ayacu kandi kwibuka biri mu nshingano zacu.”

Mu butumwa bwe, Kingsley yakomeje asaba urubyiruko rw’Abanyarwanda guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazasubira ukundi.

Ati “Nk’urubyiruko mureke dufate iya mbere mu guharanira ko bitazasubira ukundi, dushyira imbere urukundo n’amahoro.”

Yakomeje asaba abahanzi gufata iya mbere mu gukoresha impano n’urubuga bafite mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse yihanganisha abarokotse Jenoside.

Ati “Nk’abahanzi dukoreshe impano zacu mu kwimakaza urukundo no kuvuga ukuri kw’ibyabaye, turwanye ingengabitecyerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abarokotse Jenoside muhumure turi kumwe namwe kandi ibyabaye ntibizasubira ukundi.”

Yongeyeho ati “Mwarakoze Inkotanyi kubohora Abanyarwanda.”

Kingsley Ogbonna uzwi Nka Doctall Kingsley ni Umunya-Nigeria wamamaye mu gukina urwenya, ariko akaba inshuti y’u Rwanda ndetse byageze n’aho yiyita izina ry’Ikinyarwanda rya ‘Ntakirutimana’.

Custom comment form

Amakuru Aheruka