Polisi y’Igihugu yafatiye mu cyuho umushoferi ucyekwaho gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 146 kugira ngo imodoka ye yo mu bwoko bwa FUSO ibone icyangombwa cy’ubuziranenge (vignette).
Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Mutarama 2025.
Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X [Twitter] yanditse ko ucyekwa yajyanye imodoka ye kugira ngo ikorerwe isuzuma mu Kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, contrôle technique, giherereye i Remera hanyuma yerekwa ibyo agomba gukosora aho kujya kubikoresha ashaka guha umupolisi ruswa kugira ngo amuhe icyemezo cy’ubuziranenge (vignette).
Mu butumwa bwayo, Polisi y’u Rwanda yakomeje ivuga ko abantu banyura serivisi z’ubusamo bashaka serivisi bitazabagwa amahoro.
Yakomeje iti “Tuributsa abantu bose basaba serivisi kwirinda inzira z’ubusamo ari zo ntandaro ya ruswa ahubwo bakajya bakurikiza inzira zashyizweho kandi zinyuze mu mucyo.”
Icyaha uwafashwe akurikiranyweho kijyanye no gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe n’urukiko, ahanishwa imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye.