Umusore witwa Ishimwe Thierry w’imyaka 20 y’amavuko, yiyahuye asimbutse ku nyubako yo kwa Makuza, iri rwagati mu mujyi wa Kigali, ahita apfa.
Uyu musore yasimbutse ku nyubako yo kwa Makuza mu masaha ya saa cyenda n’igice, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, ndetse ubwo byari bimaze kuba abaturage bahise bashungera, bahamagaza n’inzego z’umutekano.
Amakuru avuga uyu musore akomoka i Runda mu karere ka Kamonyi, ndetse ko yaba yari afite ibaruwa mu noki ivuga ko yiyahuye kubera ibibazo byo mu muryango.
Ibi kandi byahamijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali wagize ati” Amakuru dufite ni uko yagiye muri restaurant iri mu igorofa ya 13 yicaramo ari wenyine hanyuma arasimbuka, agwa hasi ku mbuga imbere y’inyubako ahita yitaba Imana, ubutabazi bwahageze busanga yashizemo umwuka.” ndetse avuga ko iperereza ku rupfu rw’uyu musore rigikomeje.
Inyubako yo kwa Makuza Peace Plaza iri muri zimwe mu mujyi wa Kigali zikunze gukorerwaho ibikorwa nk’ibi byubwiyahuzi, ni inyubako ifite uburebure bwa 40 000m².