sangiza abandi

Umutoza n’umunyezamu wa Rutsiro FC bahagaritswe mu mikino isigaye ya Shampiyona

sangiza abandi

Ikipe ya Rutsiro FC yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru Gatera Musa n’umunyezamu Matumele Monzobo Arnold, mu minsi Shampiyona isigaje.

Ni itangazo Rutsiro FC yashyize hanze kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Mata 2025, nyuma y’uko itsinzwe ibitego 5-0 na APR FC mu mukino w’umunsi wa 25 wabereye i Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize.

Bagize bati” RUTSIRO FC iramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira wamaguru muri rusange ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru Gatera Musa hamwe n’umunyezamu wayo Matumele Monzobo Arnold mu gihe gisigaye cya Shampiyona 2024/2025.”

Iyi kipe yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe “nyuma y’umusaruro nkene aba bombi bagaragaje ku mukino wa shampiona w’umunsi wa 25 wahuje Rutsiro FC na APR FC.”

Umutoza wungirije Rubangura Omar niwe wasigaranye inshingano zo kuba atoza iyi kipe mu mikino ya Shampiyona isigaye.

Rutsiro FC kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37, irushwa amanota 16 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, ndetse aya makipe yombi azahurira mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uzaba ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka