Haringingo Francis Christian uzwi ku izina rya ’Mbaya’ wari umutoza mukuru wa Bugesera FC, na Nduwimana Pablo wari umwungirije basezeye ku nshingano zabo zo gutoza iyi kipe.
Ni itangazo ryashyizwe hanze na Bugesera FC kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Mata 2025.
Muri iri tangazo rigufi ntibasobanuye impamvu yo kwegura kwaba batoza bombi, mu gihe kimwe.
Bakomeje bavuga ko aba batoza baraza kuba basimbuwe by’agateganyo na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, mu gihe hategerejwe ishyirwaho ry’abandi.
Haringingo yinjiye muri Bugesera FC mu Gushyingo 2023, icyo gihe yari avuye muri Rayon Sports aza asimbuye Eric Nshimiyimana.
Ubu bwegure bubaye nyuma y’uko mu mukino uheruka Bugesera FC yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 4-0, mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Kuri ubu Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’Amaguru mu Rwanda n’amanota 24, irusha ikipe iri ku mwanya wa nyuma amanota ane.
