Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Amavubi, Torsten Frank Spittler yatangaje ko nta gisebo kiri mu gutsindwa n’ikipe y’Igihugu ya Djibouti kuko ikipe ye atari Brésil.
Ni amagambo yatangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 n’ikipe y’Igihugu ya Djibouti, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Torsten yavuze ko ikipe y’u Rwanda igifite amahirwe yo kugira ibyo yakosora kugirango yitware neza mu mukino utaha, ndetse agaragaza ko imikino yose iba ikomeye idakwiye gusuzugurwa.
Ati” Turacyafite amahirwe kuko ni igitego 1-0, tuzakora cyane kugira ngo dutsinde ariko atari byabindi abantu bari bazi ngo tuzatsinda 5-0, 10-0 n’ibindi. Buri mukino urakomera kandi uyu munsi twabibonye.”
Uyu mutoza yagaragaje ko hari byinshi abakinnyi be bagakwiriye kuba bazi, ariko ku rundi ruhande ibyo bakoze byari bihagije bimuha icyizere cyo gutsinda umukino wo kwishyura.
Ati” Ntabwo nahindura ibintu byose, nshobora kubereka ibyo bakora, aho bahagarara cyangwa uko bagenda. Reka twirengagize ibyabaye, gusa bakoze neza bimpa n’icyizere cy’umukino ukurikira. Imyitozo myinshi ni cyo gisubizo.”
Uyu mutoza yagarutse ku bibaza ko gutsindwa na Djibouti ari igisebo, ati “Iyo ikipe yacu iza kuba ari Brésil byari kuba ari ikimwaro, ariko ikipe yacu si Brésil. Ntekereza ko tudafite ikipe mbi, nta n’ubwo izaba mbi. Umusaruro watunguranye ariko twakora byinshi byiza.”
Amavubi yatsinzwe n’ikipe y’Igihugu ya Djibouti mu mukino wa mbere wo kwakira wabereye muri Stade Amahoro, hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura uzaba kuwa Kane tariki ya 31 Ukwakira.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.
Mu gihe CHAN 2024 izaba muri Gashyantare 2025, ikazakinirwa mu bihugu bitatu aribyo Uganda, Kenya na Tanzania.