Nyuma y’iminsi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rutangaje ko ruhagaritse byagateganyo isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe ribera mu Karere ka Ruhango. Umuyobozi wa RGB, Doris Picard yashyize umucyo ku cyatumye hafatwa uyu mwanzuro.
Yifashishije urubuga rwa X, Doris Picard umuyobozi wa RGB yatangaje ko mu rugendo nyobokamana ruheruka kubera mu Ruhango, rwabaye tariki ya 27 Mata 2025, abaruguyemo bagenze ibilometero 13 bamwe bikarangira bishwe n’inzara abandi bakarangiriza kwa muganga.
Yanditse ati ” “Abitabira urugendo nyobokamana rw’ibilometero 13 bageze aho bagiye bananiwe cyane, bashonje, abandi birangira bari mu mbangukiragutabara. Muri uku guterana guheruka abantu bagera kuri 12 barahakomerekeye. Umutekano n’ubuzima bw’Abanyarwanda ni byo dushyira imbere.”
Ubu butumwa bukurikira itangazo RGB yageneye Kiliziya Gatolika ku wa 18 Gicurasi rivuga ko amasengesho yaberaga mu Karere ka Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe yabaye ahagaritswe by’agateganyo bitewe n’uko ahantu abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungaburanga umutekano n’ituze by’abahagana.
Ku rundi ruhande umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda akaba na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoin Cardinal Kambanda yavuze ko gusenga kwiza bigendana no kurinda umutekano w’abasenga.
Ati” Gusenga n’umutekano ni ngombwa mu gusenga, urumva kugirango umuntu abe yahakomerekera cyangwa habe hagwa umuntu byaba bibabaje ariko ndumva gusenga ntabwo aricyo kibazo ahubwo ikibazo ni umutekano w’abantu.”
RGB yatangaje ko amasengesho yaberaga kwa Yezu Nyirimuhwe yabaye ahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe hazashyirwaho ingamba zidashyira ubuzima bw’abahasengera mu kaga.