sangiza abandi

Umwongereza yateguje ubukangurambaga bwo kurwanya Kanseri yise ‘Walk with Will’

sangiza abandi

Umwongereza Will Wilson usanzwe ari umufotozi w’inyamaswa akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yateguje igice cya kabiri cya ‘Walk with me’, aho akora siporo amasaha 24 ataruhuka, ari mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri no gukusanya inkunga yo gufasha abayirwaye.

Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizabera Kigali’s Running Track, i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, guhera saa Tanu z’amanywa tariki ya 3 – 4 Gicurasi 2025.

Muri iki gikorwa, Will aba akora mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri no kuyitahura kare, ndetse no gukusanya amafaranga yo gufasha Ikigo Rwanda Cancer Relief, cyigisha ndetse kigahugura abaganga uburyo bwo gutahura kanseri kare.

Will Wilson yatangaje ko kuri uwo munsi kandi hazabaho ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere ndetse n’ifata imyanya y’ibanga y’abagabo izwi nka ‘Testicular cancer’, ndetse higishwa n’uburyo umuntu yayisuzuma ku giti cye.

Uyu Mwongereza yigeze gutangaza ko icyamuteye gukora ubu bukangurambaga ari uko umugore we yigeze kurwara kanseri, avurirwa mu bitaro biri i Londres mu Bwongereza aza gukira, akaba afite intego yo gukora siporo zingana n’ibilometero byo kuva mu Rwanda kugera kuri ibyo bitaro.

Mu gikorwa nk’iki umwaka ushize, Will Wilson yifatanyije n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr. Brian Chirombo.

Custom comment form