sangiza abandi

UNICEF yajoye igitaramo Maître Gims yashyize ku munsi wo Kwibuka

sangiza abandi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ryasabye abateguye igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims guhindura itariki y’igitaramo cyo gukusanya inkunga y’abana bagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, cyashyizwe tariki 7 Mata, umunsi u Rwanda rutangiriraho Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, yatangarije The New Times ko Ishami rya UNICEF mu Bufaransa ryasabye ko iki gitaramo cyakwimurwa, bitabaye ibyo inkunga izakusanyirizwamo ntizayakire.

Yagize ati “Twasabye ko iki gitaramo cyo gukusanya inkunga cyahabwa indi tariki. Mu gihe itariki idahindutse, UNICEF yasobanuriye abategura iki gitaramo ko itazakira inkunga izakusanyirizwamo.”

Nidhi Joshi yahamije ko UNICEF itagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitaramo, guhitamo umunsi kizaberaho, aho kizabera ndetse n’abahanzi bazakiririmbamo.

Ni igitaramo Maître Gims yashyize ku munsi u Rwanda rwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse benshi bagiye bagaragaza ko atari amatariki yamugwiririye, ahubwo ari uburyo yifashishije bwo gupfobya Jenoside.

Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, CRF, wagaragaje ko uyu muhanzi asanzwe azwiho “gukwirakwiza imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi n’abandi bavuga Ikinyarwanda”, ndetse yabigaragarije muri filime mbarankuru yamwitiriwe kuri Netflix, yumvikanamo avuga ko “Umutobe w’Amacunga utahagarika urwango ku Batutsi.”

CRF yasabye ko yasabye ko igitaramo cya Maître Gims cyashyirwa ku yindi tariki kugira ngo hamaganwe amagambo y’urwango, ivangura n’ihohoterwa bikorerwa Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda batuye muri RDC.

Igitaramo cya Maître Gims biteganyijwe ko kizabera mu nyubako ya Accor Arena iri mu Mujyi wa Paris, cyahawe izina ‘Gufasha Congo’, ndetse kizaririmbamo benshi mu bahanzi b’Abanye-congo bafite amazina akomeye.

Custom comment form