sangiza abandi

UNICEF yatangaje ko ntaho ihuriye n’igitaramo GIMS yahuje n’umunsi wo Kwibuka

sangiza abandi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF Rwanda, ryatangaje ko UNICEF ntaho ihuriye n’igitaramo cy’Umunye-Congo, Maître Gims yise’ Solidarite Congo’, cyahujwe n’umunsi wo Kwibuka w’u Rwanda.

Mu itangazo UNICEF Rwanda yashyize hanze, yavuze ko UNICEF yitandukanyije n’iki gitaramo, ndetse n’inkunga izakusanyirizwamo igamije gufasha abana itazakirwa, cyane ko nta n’umukozi wa UNICEF uzaba ufite aho ahuriye n’iki gitaramo.

Itangazo rikomeza rivuga ko UNICEF ari Umuryango udaharanira inyungu za leta, imirimo ukora igendanye n’amahame y’ubutabazi, kutabogamira ku ruhande na rumwe n’ubwigenge, ndetse ugashyira imbere imibereho n’uburenganzira bw’abana n’imiryango yabo.

Ni itangazo rikurikira ubusabe bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris, usaba Ubuyobozi bwa Polisi ko iki gitaramo cyateguwe na Maître Gims cyakimurirwa itariki kigashyirwa tariki ya 10 Mata 2025, hagamijwe kwirinda ubushyamirane hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-congo batuye mu mujyi wa Paris, bwaterwa no kuba iki gitaramo cyabera umunsi umwe n’uwo u Rwanda rwibuka Jenoside.

Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bishimiye intambwe yatewe n’Umujyi wa Paris mu gusaba ko iki gitaramo cyakimurwa, ndetse bavuga ko bizeye umwanzuro uri bufatwe n’Ubuyobozi bwa Polisi ya Paris mu guha agaciro umubano w’ibihugu byombi.

Ni igitaramo cyamaganywe n’Abanyarwanda ahanini bitewe n’uko cyahujwe n’itariki u Rwanda rwibuka Jenoside, by’umwihariko kigategurwa n’umuhanzi w’Umunye-Congo wagiye yumvikana kenshi mu mvugo z’urwango ku Batutsi, bigaragaza ko cyateguwe hagamijwe gusuzugura amateka y’u Rwanda n’umunsi rwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Custom comment form