sangiza abandi

Urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 basabiwe kongerwa muri VUP

sangiza abandi

Abadepite basabye ko urubyiruko rw’amikoro make n’abakuze barengeje imyaka 65 bakongerwa mu bahabwa inguzanyo igenerwa abatishoboye ya VUP.

Abadepite bagaragarije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko urubyiruko rw’amikoro make ruramutse ruhawe inguzanyo yabafasha gukora imishinga iciriritse yababyarira inyungu bakabasha kwiteza imbere.

Inguzanyo ya VUP yatangiye gutangwa mu 2008, igenewe abatishoboye batarengeje imyaka 64 y’ubukure, kugirango babashe kwikura mu bukene.

Abadepite bagaragaje ko n’abafite imyaka 65 bashobora kuyihabwa kuko baba bagifite imbaraga ku buryo bashobora kugira icyo bayikoresha.

Gutanga VUP kuri ibi byiciro byombi bizabafasha kwikura mu bukene no kutabera umutwaro Leta.

Raporo y’ingendo Abadepite bakoreye mu baturage mu ntangiriro za 2025, igaragaza ko hari aho amafaranga ya VUP atahawe abo yagenewe ku buryo intego yitangwa ryayo kutagerwaho.

Gusa ku rundi ruhande aho aya mafaranga yakoreshejwe neza yafashije abayihawe kwivana mu bukene ndetse no gutanga akazi ku baturage.

Kuva mu 2018, Leta imaze gukoresha miliyari 41 na miliyoni zisaga 400 Frw mu nguzanyo ya VUP mu gihe miliyoni zisaga 400 Frw zikiri mu mirenge SACCO zitarakoreshwa n’abagenerwabikorwa bayo.

Custom comment form