sangiza abandi

Urugendo rw’ubuzima bwa Papa Francis witabye Imana

sangiza abandi

Tariki ya 17 Ukuboza mu 1936, impundu zaravuze mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, ubwo Jorge Mario Bergoglio yari abonye izuba.

Wari umunsi udasanzwe kuko Isi yari yakiriye uzaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Jorge Mario yavutse ku babyeyi b’abimukira baturutse mu Butaliyani, akurira mu muryango wuje urukundo, ukwemera n’ubupfura.

Jorge Mario kuva mu bwana bwe yahisemo inzira yo kwiha Imana, yinjira mu muryango w’Aba-Jezuwite. Mu 1969 yahawe ubusaseridoti, nyuma yaho kuva mu 1973 kugeza mu 1979 aba umuyobozi w’Aba-Jezuwite muri Argentina.

Mu mirimo ye, Padiri Jorge Mario Bergoglio yahoranye ishyaka ryo gufasha abakene n’abatagira kivurira, byanatumye yitwa “Igikomangoma cy’Abatishoboye”. Mu 1988 yagizwe Arikiyepiskopi wa Buenos Aires, mu 2001 agirwa Karidinari na Papa Yohani Paul wa II.

Nyuma yo kwegura kwa Papa Benedicto mu 2013, Inama y’Abakaridinari itora Papa yabereye mu ngoro ya Vatican yitwa ‘Chapelle Sistine’ yatoye Bergoglio nk’umushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ahabwa izina rya Papa Francis yitiriwe Mutagatifu François d’Assise.

Papa Francis ni we wari ubaye umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika w’umu Jezuwite, uwa mbere uturutse muri Amerika y’Epfo, ndetse aba umwe mu batowe batari Abanyaburayi mu myaka irenga 1300 yari ishize.

Papa Francis yaranzwe no kwicisha bugufi, impuhwe n’urukundo, ndetse agaragaza ko Kiliziya Gatolika isabwa kumva abayigize bose cyane cyane abari barakumiriwe.

Nubwo yari akunzwe na benshi, ariko yagiye ahura na bamwe mu banenga imyanzuro n’imvugo ye ku buzima bw’abaryamana bahuje igitsina, n’uburenganzira bw’abagore muri Kiliziya Gatolika n’impinduka mu buyobozi, ibi byose byateje impaka.

Mu minsi ye ya nyuma, Papa Francis yagize uburwayi bukomeye mu nzira y’ubuhumekero, bwatewe ahanini n’indwara ya Bronchite yari amaranye igihe, izi ndwara zaramuzahaje kugeza n’ubwo muri Gashyantare yari atakibasha kuvuga, icyo gihe yari arwariye mu bitaro bya Gemelli biri i Roma.

Tariki ya 21 Mata, ku munsi wa mbere wa Pasika ni bwo amakuru yaturutse i Vatican yemeza ko Papa Francis yitabye Imana aguye iwe mu rugo i Vatican, mu nyubako ya ‘Casa Santa Marta’.

Ni amakuru yatangajwe na Karidinari Kevin Farrell. Yagize ati “Bavandimwe n’agahinda kenshi mbatangariza urupfu rwa Papa Fransisco. Rwabaye ku saa 07:35 muri iki gitondo, Umushumba wa Rome, Francisco, yasubiye mu bwami bwa Data.”

Yakomeje avuga ko yigishije abantu kubana n’indangagaciro yo guhimbaza Imana kandi badafite ubudahemuka, kugira umurava n’urukundo, by’umwihariko ku bakene n’abarengana ku Isi.

Papa Francis yazanye impinduramatwara muri Kiliziya Gatolika, ndetse asigiye Isi isomo ry’uko ubuzima bw’umuntu umwe bushobora guhindura Isi, iyo abayeho mu rukundo, ukwemera ndetse afite umutima utanga imbabazi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka