Umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere, ruherereye mu murenge wa Cyato, mu Karere ka Nyamasheke, rwitezweho kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu, rugeze ku gipimo cya 70% rwubakwa.
Mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, hatangiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe, umushinga w’ingenzi mu kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu.
Uru rugomero rwubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na sosiyete y’abikorera HYDRONEO-DNG Rwanda, rukaba rugeze ku gipimo cya 70% cy’umusaruro w’amashanyarazi ruzajya rutenga.
Nyirahindwe ya mbere izatanga amashanyarazi angana na megawati 0.909 (909 kW), agenewe gucanira ingo zisaga 15,000 mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyamasheke, ndetse no mu bindi bice byegereye uwo murenge.
Imirimo yo kubaka uru rugomero yatanze akazi ku baturage basaga 800 bo mu Murenge wa Cyato, bakaba baragize uruhare mu bikorwa byo kubaka no kubungabunga ibikorwa remezo. Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abatuye hafi y’uru rugomero gufata neza ibikorwa remezo, kuko ari ibyabo kandi bizabateza imbere.
Uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigamije kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu, bityo bikazamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.