sangiza abandi

Urugomero rwa Rusizi III Rugiye Gutangira Kubakwa, rwitezweho gutanga Megawati 206 z’amashanyarazi

sangiza abandi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ari kumwe n’intumwa zaturutse mu bihugu by’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, basuye ahazubakwa urugomero rwa Rusizi III, hagamijwe kureba aho uyu mushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa.

Uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, ruri kubakwa mu Murenge wa Nzahaha, rwitezweho gutanga megawati 206 z’amashanyarazi, rukazaba ari rumwe mu mishinga minini yo kongera ingufu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yasuye ahazubakwa uru rugomero, ari kumwe n’intumwa zaturutse mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi, mu rugendo rugamije kureba aho umushinga ugeze utangira gushyirwa mu bikorwa.

Uru rugomero ruzubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ni umushinga uzatwara miliyoni zisaga 800 z’amadolari ya Amerika, byitezwe ko uzatangira kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2025, ukazarangira mu gihe cy’imyaka itanu.

Minisitiri Gasore yavuze ko uyu mushinga ari ingenzi mu guhangana n’ikibazo cy’amashanyarazi adahagije, kandi ko uzagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’Akarere.

Yatangaje ko n’ubwo ibihugu uzageramo bifitanye amateka y’umubano udahora ari mwiza, ubu bufatanye buzubakira ku nyungu rusange, kandi ko nta nzitizi z’ubucuti zizatuma uyu mushinga utagerwaho.

Uyu mushinga uri mu biganza by’Ikigo cya Ruzizi III Regional Hydropower, cyihariye 70% yawo, ni mu gihe ibindi bihugu bitatu bizagabana 30% isigaye.

Uyu mushinga umaze imyaka 10 wigwaho. Mu 2019 ni bwo u Rwanda, RDC n’u Burundi byashyize umukono ku masezerano yo gutangira kubaka uru rugomero, yabereye i Kinshasa.

Umushinga wa Rusizi III niwo wa mbere munini mu bijyanye n’ingufu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kandi uzafasha ibihugu biwugize kugabanya icyuho cy’amashanyarazi, by’umwihariko mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Custom comment form

Amakuru Aheruka