Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwongeye gusubika urubanza rwa Davis Sezisoni Manzi, washinze sosiyete ya ‘Billion Traders FX’, hamwe n’umugore we Sophie Akaliza, bakekwaho kwambura abantu barenga 600, amafaranga arenga miliyoni 10 z’amadolari y’Abanyamerika binyuze mu bucuruzi bw’ivunjisha bukorewe kuri murandasi.
Urubanza rwari ruteganyijwe kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, rwasubitswe kubera ko umucamanza warusanzwe arushinzwe yajyanywe mu Rukiko Rukuru, rukaba ruzasubukurwa ku itariki ya 10 Kamena 2025, nyuma y’ishyirwaho ry’undi mucamanza mushya.
Ni inshuro ya gatatu uru rubanza rusubitswe kuko no ku itariki ya 14 Mata 2025, urubanza rwari rwasubitswe nyuma y’uko abunganira Akaliza basabye ko rusubikwa kubera uburwayi bwe. Mbere yaho, bari bahawe igihe cyo kongera gusuzuma impapuro z’urubanza zari nyinshi.
Davis Manzi yafashwe ku itariki 30 Nyakanga 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya, kuvunjisha amafaranga mu buryo butemewe n’iyezandonke, ni mu gihe umugore we nawe uregwa akurikiranywe nk’ufatanyacyaha ariko atari muri gereza.
Ubushinjacyaha buvuga ko Billion Traders FX, yatangiye gukora mu 2020, nta byangombwa ifite bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) cyangwa Urwego rw’Imari n’Imigabane (CMA). Nubwo Manzi yari yarahawe uruhushya rusanzwe rw’ubucuruzi n’Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda (RDB), abashinjacyaha bavuga ko rutari rugenewe ubucuruzibw’ivunjisha rikorewe kuri murandasi.
Bivugwa ko Manzi yajyanye abantu mu bucuruzi bwe ababwira ko nibashora ibihumbi 50 by’amadolari bazajya babona inyungu ya 10% mu mezi atandatu, banasubizwa igishoro cyabo cyose. Ariko benshi bavuga ko nta nyungu babonye.
Manzi yamaganye avuga ko ubwo yatangizaga iki kigo, nta mategeko asobanutse yeretswe nta na ‘online forex trading’ yarihari mu Rwanda, ndetse ngo yigeze kwegera BNR na CMA bagasubiza mu magambo ko akomeza gukora, mu gihe hategerejwe gusuzuma imikorere ye.
Yemeza ko icyemezo yahawe na RDB cyamuhaga uburenganzira n’ubwo gukora ubucuruzi bw’ivunjisha kuri murandasi. Manzi avuga ko ikibazo cy’ubukungu cyatewe no kuba konti ze zarafunzwe nyuma y’uko CMA itanze raporo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) mu 2022.
Mu rukiko, yavuze ko amaze gusubiza abarenga miliyoni 7 z’amadolari kandi ko ashobora kwishyura n’abasigaye mu gihe konti ze zafungurwa ndetse yongeraho ko inyungu yasezeranyaga ishoboka nayo muri ubu bucuruzi.