Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yatangaje ko nta kibazo cyo kudahemba kiri mu Ikipe y’Ingabo, anashimangira ko ubuyobozi butigeze busaba abafana bayo gukusanya amafaranga kugira ngo bayifashe kwigobotora ibyo bibazo.
Aya makuru yatangiye gusakara nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na Rayon Sports 0-0 kuri Stade Amahoro, ku wa 9 Werurwe 2025.
Amakuru yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga yakurikiye ibyavuzwe ko APR FC imaze amezi abiri idahemba abakinnyi bayo.
Hari n’aho byageze hakorwa igisa n’itangazo rishishikariza abafana ba APR FC gukusanya inkunga yo gufasha ikipe kwitegura umukino wa Gasogi United, uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu. Icyabikomeje ni uko hanashyizweho ‘code’ iyi kipe yakoresheje ubwo yagurishaga amatike y’umukino iheruka kwakira muri Rwanda Premier League.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, APR FC yasohoye itangazo rivuga ko amakuru y’uko ikipe itarahemba abakozi bayo ari ibihuha, ishimangira ko “yubahiriza amasezerano yose kandi ihembera ku gihe.”
Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abakunzi n’abafana bayo ndetse n’Abanyarwanda kudaha agaciro ibyo yise ibinyoma bigendereye gusebya no kuyiharabika.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yabwiye Radio 10 ko ibivugwa mu ikipe ko abafana basabwe gukanda akanyenyeri, yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko atari ukuri.
Yagize ati “Ni ibihuha, ikipe imeze neza, abakinnyi tubaha ibyo tubagomba. Abayobozi ba Minisiteri y’Ingabo ntacyo tubashinja, bahembera ku gihe. Gihari cyaba ari ikintu kidasanzwe ariko nta gihari.’’
Abajijwe icyo atekereza ku mpamvu yo gukwirakwiza ibyo bihuha, yavuze ko APR FC nk’ikipe ikomeye itabura abayigera intorezo.
Brig Gen Deo Rusanganwa yashimangiye ko ababyihishe inyuma ari abashaka gushyushya no gukura abafana mu mwuka wo gushyigikira ikipe.
Ati “Uwabigambiriye ni ukugira ngo ace intege abafana kandi twabiganiriyeho na bo barabizi ko ari ibihuha.’’
Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa imikino 20 aho APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41, irushwa abiri na Rayon Sports ya mbere ku rutonde rw’agateganyo.
