sangiza abandi

Uwacu Julienne yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club

sangiza abandi

Uwacu Julienne yatangiye inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, asimbuye Iyamuremye Regine wari uzimazemo imyaka 20.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Uwacu Julienne na Iyamuremye Regine wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, uyobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere wa Unity Club, Kayisire Marie Solange.

Iyamuremye Regine wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yashimiye Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame, wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano yari amazemo imyaka 20.

Ati “Ntwararumuri simbasize ndi umusangwa, nkanabasezera nk’umusangwa cyangwa umuturanyi mu nkike, kuko nsubitse inshingano nari narahawe.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere wa Unity Club, Kayisire Marie Solange, yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku mahitamo meza yo guhora ashakira abayobozi beza inzego za Unity Club.

Yakomeje avuga aba bombi bahererekanyije inshingano umurava wabo udashidikanywaho, aboneraho no kwifuriza Iyamuremye ikiruhuko cyiza cy’izabukuru.

Ati “Kuba Intwararumuri ni iby’agaciro, ariko guhabwa inshingano zihoraho zo gukorera Unity Club ni ikindi gihango.”

Yakomeje agira ati “[Iyamuremye] Yaranzwe n’indangagaciro zijyana no kuzuza neza inshingano zirimo kwicisha bugufi, gukunda umurimo, ubunyangamugayo n’izindi nyinshi kandi natwe twabimwigiyeho.”
Umuhango w’ihererekanyabubasha wasojwe no gushyikiriza Iyamuremye Regine ishimwe yagenewe na Madamu Jeannette Kagame kubera imirimo myiza yakoreye umuryango, anamwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru.

Uwacu Julienne wahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Mu gusezera kuri Uwacu Julienne, abo muri MINUBUMWE bamushimiye umusanzu yatanze mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Custom comment form