Mu gihe abagera kuri 49 bamaze gukira virusi ya Marburg, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda isaba abayikize ko bagomba kwitwararika kuko iyi virusi ishobora kumara igihe kinini, gishobora no kurenga umwaka mu bice bimwe na bimwe by’umubiri w’umuntu nko mu matembabuzi yo mu jisho, amasohoro n’amashereka.
Ibi byatangajwe na Dr. Nkeshimana Menelas, umukozi muri Minisiteri y’ubuzima mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024.
Dr. Menelas yasobanuye ko imiterere ya Marburg idasanzwe. Yagize ati “Imiterere y’iyi virusi ntisanzwe, umuntu aza yazahaye, virusi irimo kororoka, afite umuriro mwinshi, tukamuvura ibyo byose bigakira. Ariko hari ibice by’umubiri bishobora gusigaramo virusi mu gihe kirerekire gishobora kurenga n’umwaka, ariko ntibivuze ko umuntu arwaye, afite umuriro, azahaye, umuntu aba ameze nk’abandi bose.”
Yakomeje asobanura ko umuntu wakize Virusi ya Marburg aba ashobora kwanduza mu gihe atitwararitse. Yatanze urugero nko mu gihe yaba agiye kwivuza amaso, bagakenera kumubaga, aho ngo ashobora kwanduza cyangwa se mu mibonano idakingiye, binyuze mu masohoro. Iyi virusi kandi itinda no kuva ma mashereka.
Abakize Marburg bose bahabwa ubu butumwa ndetse Minisiteri y’ubuzima ivuga ko izakomeza kubakurikirana mu gihe cy’umwaka wose.
Minisiteri y’ubuzima isaba abakize Marburg kwirinda ibi imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwirinda kujugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura, ndetse no kwirinda konsa umwana. Ibi bigomba kubahirizwa kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virusi ikiri muri ibyo bice.
Hashize ukwezi kurengaho iminsi 5 virusi ya Marburg igaragaye mu Rwanda. Kugera ku itariki ya 31 Ukwakira 2024, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bipimo 6099 byakozwe abantu 66 nibo bamaze kwandura Marburg, 49 muri bo barakize, 15 bahitanywe n’iki cyorezo, mu gihe babiri bakiri kuvurwa.
Minisiteri y’ubuzima kandi ikomeje gukingira virusi ya Marburg, inkingo 1629 nizo zimaze gutangwa.

