Abanyarwanda babiri barimo Kalisa Joseph uzwi nka VJ Spinny na murumuna we Mugabo Edward bafungiye muri Uganda, nyuma y’urupfu rw’umukobwa rwabereye mu kabari bayobora mu Mujyi wa Kampala.
Aka kabari kazwi nka Mezo Noir gaherereye mu gace kitwa Kololo i Kampala.
Amakuru yatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, avuga ko Mugabo Edward yari yasangiye n’uyu mukobwa uzwi ku izina rya Martha Ahumuza Murari, nyuma aza kwitaba Imana bivugwa ko yarozwe.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, wavuze ko Martha yahuye na Mugabo saa Munani z’ijoro basangira kugeza saa Cyenda n’Igice.
Akomeza avuga ko aba bombi baje kwimukira mu biro bya Mugabo biri muri ako kabari, aho uyu mukobwa w’imyaka 23 yaje kwikubita hasi.
Mugabo yahise ahamagaza VJ Spinny bamwihutana ku bitaro ariko ku bw’amahirwe make uyu mwari ahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi, Onyango, yatangaje ko akabari ka Mezo Noir kabaye gafunzwe by’agateganyo mu gihe Mugabo Edward na VJ Spinny bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kira Road mu gihe hagikomeje iperereza.
VJ Spinny aheruka mu Rwanda mu gitaramo cya Move Afrika cyatumiwemo umuhanzi John Legend, ndetse yaranahari mu mpera za 2024, mu gitaramo cya The Ben cya The New Year Groove.