Inkuru yo gusezerana mu mategeko kwa Ishimwe Vestine uririmbana na Kamikazi Dorcas iri mu zihariye imitwe y’ibinyamakuru byinshi ndetse n’imbuga nkoranyambaga iri mu ziri kugarukwaho cyane.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, ni bwo Ishimwe Vestine yasezeranye n’umukunze we ukomoka muri Burkina Faso, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Amakuru yizewe Umunota wamenye ni uko mu Ukuboza 2024 ari bwo Vestine yagiye kwereka ababyeyi be batuye mu Karere ka Musanze umukunzi we.
Kuri uyu munsi, umuhango wo gusezerana kwa Vestine n’umukunzi we wakozwe mu bwiru bukomeye ndetse amafoto yawo byagoranye kuyabona acicikana.
Umunota wanamenye ko se wa Vestine atawitabiriye kuko ari mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu.
Ubwiru bwakoreshejwe mu gusezerana kwa Vestine kwatumye hari abakeka ko yaba atwite, bigatuma abantu bahezwa. Ibi binajyanye n’ibitekerezo biri gutangwa ahantu hatandukanye n’abagaragaza ko yari akiri muto ku buryo atahita ashinga urugo.
Twagerageje kuvugisha uyu muhanzi ndetse n’Umunyamakuru Murindahabi Irénée umureberera inyungu mu muziki ariko ntibyadukundiye kumufatisha ku murongo wa telefoni.
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas basengera mu Itorero ADEPR ndetse bakuriye muri Korali Goshen yo mu Rurembo rwa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018, ariko ubu nibwo babashije gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere.
Indirimbo bamamayemo ni iyitwa ‘Nahawe Ijambo’, yubakiye ku butumwa buvuga ku muntu wahuye n’ibigeragezo ariko agatabarwa n’Imana.
Ishimwe Vestine yavutse tariki 2 Gashyantare 2004 mu gihe Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n’abahungu babiri.