Abakinnyi ba filime bakaba n’Abanyarwenya Yaka na Nzovu batumiwe mu Gitaramo cy’Urwenya cya Gen-Z Comedy, giteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare 2025.
Yaka na Nzovu batangiye ari abakinnyi ba filime, aho Yaka yamenyekanye cyane akina muri filime ya Umutoni Assia mu gihe Nzovu we yakinnye muri filime zo hambere zirimo ‘Kanyombya’ na ‘Me Nzovu’.
Ni abagabo bakunze gutanga ibyishimo ku bakurikirana ibiganiro bakora kuri shene za Youtube zitandukanye ndetse buri gihe amashusho y’ibyo bagiye bavuga azenguruka ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, X n’izindi.
Kenshi uba usanga ibiganiro byabo ari ibyo gutebya, gusererezanya, bituma usanga ikiganiro aba bombi barimo kiba cyarebwe n’umubare uri hejuru.
Kuri iyi nshuro batumiwe muri Gen-Z Comedy, igitaramo cyo guseka kiba kabiri mu kwezi gitegurwa n’Umunyarwenya Fally Merci.
Mu kiganiro yagiranye na Umunota, Fally Merci, yahamije ko batumiye Yaka na Nzovu bagamije kugirango baganire n’abantu ndetse babasetse, ati “Twabahisemo kuko bari mu bantu bari gutanga ibyishimo muri iyi minsi, bari gushimisha abantu benshi ni yo mpamvu twabahisemo.”
Yakomeje agaragaza ko bifuza ko baganiriza abantu ku bunararibonye ku buzima cyane ko Yaka na Nzovu bakuze bafite byinshi basangiza abakiri bato bijyanye n’isomo ry’ubuzima.
Iki gitaramo gisanzwe kibera muri Camp Kigali, cyatumiwemo n’abandi banyarwenya basanzwe bamenyerewe mu Rwanda barimo Joshua, Pirate, Muhinde, Pilote, Lucky Baby Clement, Salisa, Isacal n’abandi.
