sangiza abandi

Zahabu nyinshi zicukurwa mu Rwanda zigurishwa mu bihugu by’Abarabu

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudance yatangaje ko Zahabu nyinshi icukurwa mu Rwanda igurishwa mu bihugu by’Abarabu aho kugurishwa mu bihugu by’i Burayi.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’abagize ihuriro nyungurabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, cyabaye kuri uyu wa kane, tariki 27 Werurwe 2025.

Iki kiganiro cyagarukaga ku ngamba igihugu cy’u Rwanda cyafashe mu guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane n’ibihugu by’amahanga, birimo n’ibigendanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibi kandi yabigarutseho nyuma y’uko u Rwanda ruhagaritse imikoranire n’igihugu cy’u Bubiligi ndetse na bimwe mu bihugu by’amahanga byagiye bifatira u Rwanda ibihano, bishobora kudindiza ubuhahirane bwari busanzwe.

Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko u Rwanda rwatangiye gahunda yo gutunganya ibikomoka ku mabuye y’agaciro, ibi bikaba byaratumye ibihugu by’i Burayi byakuraga amabuye y’agaciro mu Rwanda ngo ajye gutunganyirizwa mu bihugu byabo bihomba.

Yakomeje avuga ko byinshi mu bigo by’Abanyaburayi bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byari bifitanye amasezerano n’u Rwanda, byabaga bigamije kuyacukura kugirango ajyanwe i Burayi abe ariho atunganyirizwa.

Minisitiri Sebahizi avuga ko ingamba u Rwanda rwashyizeho ari uko ibigo bicukura amabuye y’agaciro biba bigomba no kuyatunganyiriza mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu bahisemo gukorana n’ibihugu by’Abarabu mu rwego rwo kwagura isoko mu gihe hari ibihugu bimwe bitemeranyije n’uwo mwanzuro.

Ati” Ubu rero ingamba ziriho, zahabu yacu ntabwo ijya i Burayi nureba mu mibare uzasanga zahabu yacu yatunganyijwe nyinshi ijya muri kiriya gihugu cy’Abarabu, ingamba ni ugushaka amasoko atandukanye kuburyo abanyaburayi bafashe gahunda yo kutwima isoko twaba dufite ahandi tubijyana.”

Minisitiri Sebahizi avuga ko kandi bishoboka ko izi zahabu zicukurwa ndetse zigatunganyirizwa mu Rwanda zishobora gukoreshwa imbere mu gihugu, hanyuma igihugu kigacuruza ibyavuyemo bigendanye n’intego y’igihugu yo kubyaza umusaruro ibikomoka mu gihugu.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rufite uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse ni imwe mu nkingi zikomeye z’ibyoherezwa mu mahanga, bigira uruhare mu kongera cyane umusaruro mbumbe w’igihugu no gutanga imirimo ku baturage iganisha ku iterambere muri rusange.

Raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubushakashatsi, NISR, igaragaza ko muri 2024 habayeho izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ku kigero cya 8.9%, iri zamuka ryatewe n’ubwiyongere mu nzego eshatu zirimo inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biri ku kigero cya 10%.

Custom comment form