sangiza abandi

Zimwe zaribwe izindi zigurishwa mu buryo bwa Pre-Save – urujijo ku indirimbo za Bruce Melody zagiye hanze mbere y’igihe

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Label ya 1:55 ireberera inyungu za Bruce Melody, bwatangaje zimwe mu mpamvu zatumye indirimbo zigize alubumu ye nshya yise ‘Colorful Generation’, zaragiye hanze mbere y’uko iyi album isohoka.

Tariki ya 21 Ukuboza, nibwo Bruce Melody yasogongeje abakunzi be batarenze 500 indirimbo zigize album ye nshya yise ‘Colorful Generation’, muri Kigali Universe itaragiraga itangazamakuru, abafotozi, abakamezi n’bandi bashobora kujyana amajwi cyangwa amashusho.

Hadaciye kabiri abantu batangiye kugenda bumva ku mbuga zitandukanye zo kuri Youtube, zimwe mu ndirimbo zigize iyi alubumu yari itaragera hanze, bibabera urujijo.

Tuyitakire Joshua ushinzwe itumanaho muri 1:55 yabwiye IGIHE ko indirimbo zagiye hanze zirimo Beauty on Fire’ yakoranye na JoeBoy, ‘Ndi Umusinzi’ yakoranye na Bulldogg, ‘Sinya’ na ‘Rosa’, harimo izibwe muri studio n’abantu batazwi, mu gihe izindi zagurishijwe mu buryo bwa pre-save.

Yavuze ko zimwe mu ndirimbo zibwe harimo n’izifite version za kera zari zikiri ama sample zitararangira, arizo ‘Sinya’ na ‘Umusinzi’, ati” Ziriya mwabonye ntaho zihuriye n’izo duteganya gushyira hanze.”

Tuyitakiri avuga ko batabarije za Youtube zashyize hanze izi ndirimbo, bagaragaza ko koko ari iza Bruce Melody, ndetse zimwe muri zo zatangiye gusibwa.


Custom comment form